Kigali
+250 788 86 32 21
+250 784 64 73 69 info@zirumuze.com
Musanze
+250 728 86 32 21
+250 784 64 71 66 info@zirumuze.com
Follow Us on:

Yagabanutse ibiro 40 mu kwezi kumwe akoresheje imiti y’umwimerere

Ikibazo cy’Umubyihuko ukabije cyugarije Isi yose nticyasize n’u Rwanda kuko usanga abafite ibibazo by’umubyihuko ukabije barushaho kwiyongera buri munsi.

Published on: 13 juin 2016

Ikibazo cy’Umubyihuko ukabije cyugarije Isi yose nticyasize n’u Rwanda kuko usanga abafite ibibazo by’umubyihuko ukabije barushaho kwiyongera buri munsi.

Mu buhamya agenda atanga ahantu hatandukanye, Mukarenzi Sarah w’imyaka 27, utuye mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro avuga ko yahuye n’umubyibuho ukabije akagera ku biro 120, yabashije kugabanukaho ibiro 40 mu kwezi kumwe gusa abikesha Ivuriro Zirumuze n’imiti y’umwimerere bavurisha.

Sarah aganira na IGIHE yagize ati”, nahoraga meze nk’umuntu utwite inda y’imvutsi, nari narafashwe n’indwara z’umutima kuko nari mfite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso ku kigero cyo hejuru kandi ntabasha no kugenda.”

Avuga ko kugabanuka ibiro 40 mu kwezi kumwe byabaye nk’igitangaza kuko ntaho atari yarivuje ubu akaba yarakijijwe n’imiti y’imiti y’umwimerere benshi basuzugura cyangwa ntibamenye ko ivura.

Ati”Numvaga narihebye numva ko ntabasha gukira ariko nageze mu Ivuriro Zirumuze bamvura bakoreshe uburyo gakondo bw’umwimerere ntangira kubona impinduka mu gihe gito.”

Nyuma y’ubu buhamya bwa Mukamurenzi, twegereye Nyakarundi Samuel umuyobozi w’Ivuriro Zirumuze umushakashatsi ku buvuzi bushingiye ku miti y’umwimerere,yemeza ko basanzwe bagira uruhare mu kurwanya umubyibuho ukabije anasobanura n’impamvu nyamukuru ziwutera .

Ati” ni indwara ishobora guturuka ku binure (choresterol) bitari ngombwa mu mubiri bita ‘low density Lipo protein’ cyangwa se akaba ari ikibazo cy’akarande mu muryango,n’izindi ndwara zishobora gushamikiraho.”

Avuga ko mu gufasha umurwayi, babanza gupima uburerebure bw’igihagararo n’ibiro umuntu afite, maze bakifashisha ibipimo mpuzamahanga ( Indice de Masse Corporel ) bityo bakamenya ibiro umuntu runaka arimo kurenza kugira ngo babigabanye mu buryo bukwiye.

Mu Ivuriro Zirumuze ikibazo cy’umubyibuho ukabije bagikemura hakoreshejwe imiti y’umwimerere n’imyifatire ndetse n’imirire umurwayi aba agomba kubahiriza kugira ngo atazongera kugira icyo kibazo.”

Si ugufasha abafite ibibazo by’umubyibuho ukabije gusa,kuko Ivuriro Zirumuze rinavura n’izindi ndwara harimo n’zitwa ko zananiranye ahandi nk’indwara ya Amibe ivurishwa umuti witwa Rubagantare n’Ibizirikobyayo, akaba ari umuti kabuhariwe mu gusenya ibikonoshwa bya Amibe mu minsi umunani gusa nta zindi ngaruka ku mubiri w’umuntu.

Ubuyobozi bw’Ivuriro Zirumuze buvuga ko bushishikajwe no gufasha abanyarwanda mu kubavura indwara zitandukanye hakoreshejwe uburyo bw’umwimerere butagira ingaruka ku mubiri kuko imiti yabo atari imivugutano ahubwo ari imiti ikoranywe ubushishozi n’isuku ihagije.

Ivuriro Zirumuze rikorera mu mujyi wa Kigali na Musanze mu ntara y’amajyaruguru.

Follow us
Created by: twitter website widget
Address

ZIRUMUZE Co.

Nyarugenge - Kigali - Rwanda

49 KG 11 Av Nyabugogo.
+250 788 863 221
info@zirumuze.com
www.zirumuze.com

Location
zirumuze.com © 2015 All Rights Reserved