Kigali
+250 788 86 32 21
+250 784 64 73 69 info@zirumuze.com
Musanze
+250 728 86 32 21
+250 784 64 71 66 info@zirumuze.com
Follow Us on:

Nubwo hari abazi ko Amibe idakira, umuti Rubagantare uyisenyana n’ibikonoshwa byayo

Ivuriro Zirumuze rivurisha imiti y’umwimerere (imiti gakondo ivuguruye) ryavumbuye umuti kabuhariwe mu kuvura Amibe no gusenya ibikonoshwa byayo biri mu mubiri hose, witwa ‘Rubagantare n’ibiziriko byayo’ ukayivura mu minsi umunani gusa nubwo hari benshi bibwira ko idakira.

Published on: 13 juin 2016

Rubagantare n’ibiziriko byayo ni umuti kabuhariwe mu kuvura Amibe no gusenya ibikonoshwa byayo, ukaba warakozwe na Nyakarundi Samuel umuganga n’umushakashatsi mu kuvurisha imiti gakondo, akaba afite n’Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu buzima rusange.

Nyakarundi asobanura impamvu uyu muti uvura Amibe yawise Rubagantare n’ibiziriko byayo, yagize ati “Uyu muti nawise Rubagantare n’ibiziriko byayo kuko nasanze Amibe yarigize kagarara mu mubiri w’umuntu ndetse ikananirana mu buvuzi bwa kizungu nk’uko intare yigize umwami w’ishyamba.”

JPEG - 113.9 ko
Atanga ubuhamya ko yakize Amibe kubera umuti wa Rubagantare n’ibiziriko byayo

Asobanura ko ubushobozi bw’uwo muti bushingiye mu biwugize bigera ku moko umunani, harimo ibirungo (ingredients) nka antracenosides, aloine, Résine végétale n’ibindi byose bikomoka ku bimera.

Rubagantare n’ibiziriko byayo ni umuti urimo amoko abiri, umuti usukika ndetse n’ibinini.
Umuti usukika urabanza ugatekwa, hagakurikizwa ibipimo by’ibiwugize, igihe uzamara utaratakaza ubushobozi bwawo n’andi mabwiriza ya ngombwa ajyanye n’uyu muti.
Ibinini nabyo bikorwa mu buryo bwizewe bikabona gupfunyikwa mu ducupa twabugenewe, kandi hakaba n’amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze yawo (notice).

Umwe mu bo twasanze ku Ivuriro Zirumuze witwa Serugendo Elifazi w’imyaka 71 y’amavuko utuye mu Kagari ka Nyakagarama, mu Murenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare, wari wazanwe no gushimira abakozi b’iri vuriro, yahamije ko atari Amibe yakize gusa, ahubwo ko kuri Zirumuze yahakiriye n’izindi ndwara, nubwo amavuriro anyuranye yivujeho yari yaramunaniwe, ndetse amwe muri yo akamubwira ko indwara ze zizavurirwa mu gihugu cy’Ubuhindi.

Serugendo ati “Ku munsi wa gatatu ntangiye kunywa umuti wa Rubagantare n’ibiziriko byayo, numvise mu mubiri wanjye ibintu bisa n’ibihurura biva mu mubiri buhoro buhoro nkajya nshibwamo nka gatatu cyangwa kane ku munsi, ngejeje ku munsi wa munani numva ntekanye mu mubiri, maze ngiye kwipimisha bambwira ko Amibe ntayo ndwaye kandi mbere yari yaransabitse.”

Nyakarundi Samuel yemeza ko atari Serugendo gusa, ahubwo ko kugeza ubu abarenga 80% by’abawukoresheje wabavuye guhera igihe watangiriye gukoreshwa mu mwaka wa 2008.

Uyu muti Rubagantare n’ibiziriko byayo ntabwo uvura Amibe ngo unasenye ibikonoshwa byayo gusa, kuko ahubwo uvura n’izindi ndwara zikomeye harimo no kongera ubudahanganwa bw’umubiri.

Nubwo uyu muti uvura indwara zananiranye, Nyakarundi Samuel avuga ko udahenda ukurikije umumaro wawo, kuko yumva ari nk’umusanzu we mu gutuma igihugu kigira abaturage bazira umuze.

JPEG - 200.9 ko
Rubagantare n’ibiziriko byayo ni umuti kabuhariwe mu kuvura Amibe ugusenya ibikonoshwa byayo

Umuti Rubagantare n’ibiziriko byayo nta ngaruka mbi utera uwawunyoye, ariko ubujijwe ku mugore utwite n’umwana uri munsi y’imyaka 12.

‘Ntabwo turaguza umutwe...’

Nyakarundi avuga ko ivuriro ‘Zirumuze’ rikorwamo n’abantu bize, bazi ibyo bakora, basobanura buri kintu cyose gihawe umurwayi n’impinduka byamugiraho.
Ukeneye ibindi bisonuro ku ivuriro ‘Zirumuze’, wabasura aho bakorera mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze mu muryango wa 69 hanze, inyuma ya parikingi y’abamotari cyangwa ku biro byabo i Kigali, ku muhanda ugana ‘La fraicheur’ imbere y’ahahoze isoko ry’imyenda rya Nyabugogo ku Muhima, aho uhita ubona icyapa cyanditseho ngo ‘Zirumuze New Life CLINIC’.

Nyakarundi Samuel avuga ko aho honyine ari ho wakura uyu muti Rubagantare, mu rwego rwo kwirinda abawiyitirira.

Ushobora no guhamagara kuri telefoni igendanwa : 0788863221, 0784647369, 0784647166, 0723250263, cyangwa ugasura urubuga rwabo :www.zirumuze.com

Follow us
Created by: twitter website widget
Address

ZIRUMUZE Co.

Nyarugenge - Kigali - Rwanda

49 KG 11 Av Nyabugogo.
+250 788 863 221
info@zirumuze.com
www.zirumuze.com

Location
zirumuze.com © 2015 All Rights Reserved