Kigali
+250 788 86 32 21
+250 784 64 73 69 info@zirumuze.com
Musanze
+250 728 86 32 21
+250 784 64 71 66 info@zirumuze.com
Follow Us on:

Yashegeshwe na Amibe binamuviramo guhuma

Serugendo Elifazi w’imyaka 71 y’amavuko ukomoka mu Mudugudu wa Masheka, Akagali ka Nyakagarama, Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare, aremeza ko yarwaye Amibe akamara umwaka n’igice zaramushegeshe ndetse zikamutera no kutabona.

Published on: 13 juin 2016

Uyu mugabo, avuga imyato ivuriro Zirumuze avuga ko yarangiwe bamubwira ko rivura mu buryo bwa Gakondo buvuguruye, aho bavura Amibe n’izindi ndwara, kuko ngo ntaho atari yarageze bikananirana, ariko yavurirwayo agasubirana ubuzima.

Mu buhamya bwe, Elifazi avuga ko yafashwe n’uburwayi bwo kubyimba uruhago maze bugakura bukamuviramo kutabona neza, akabyimba kugeza ubwo yavuye ku biro 54 akagera ku biro 71, abyibushywa n’indwara yari ataramenya neza.

Ngo yabanje gukeka ko ari amarozi maze agana abavuzi batandukanye, bamwe bakamuryanga amafaranga y’ubusa ntakire, ndetse ngo yivurije no mu kizungu biranga biba iby’ubusa.

Aho yivuje hose ngo ibinini yahabwaga ntacyo byamumariye, bamwe bamubwiraga ko uretse kuba yashaka amafaranga akajya kwivuriza mu Buhinde, bigoranye cyane kugira ngo yongere abe muzima kuko umubiri wari waranetse ku buryo wamutoboza urutoki.
Elifazi ngo yakomeje gutakaza icyizere cy’ubuzima kuko ngo nubwo mu bizami yakoresheje bari bamusanzemo indwara nyinshi ndetse amibe ikaba ku isonga mu kumushegesha, ngo yaje kurangirwa Ivuriro Zirumuze rivura mu buryo bwa Gakondo buvuguruye, aho witwaza ibizami wagiye wisuzumishamo kwa muganga, warangiza bakakuvurisha imiti yabo ya Kinyawanda bakurije uko urwaye.

Elifazi ati “Kuko nari mfite ibizamini bitandukanye bigaragaza indwara mfite izo ari zo, Muganga Nyakarundi wo muri iryo vuriro yampaye umuti witwa Rubagantare n’ibiziriko, akaba ari umuti kabuhariwe mu kuvura Amibe no gusenya ibikonoshwa byayo. Yampaye n’indi myinshi ntabasha kurondora, gusa uwambonye nenda gupfa ntiyakwemera ko ari njyewe uvuga.”

Yakomeje agira ati “Ku munsi wa gatatu ntangiye kunywa umuti wa Rubagantare n’ibiziriko byayo, numvise mu mubiri wanjye ibintu bisa n’ibihurura biva mu mubiri buhoro buhoro nkajya nshibwamo nka gatatu cyangwa kane ku munsi, ngejeje ku munsi wa munani numva ntekanye mu mubiri, maze ngiye kwipimisha bambwira ko Amibe ntayo ndwaye kandi mbere yari yaransabitse.”

Avuga ko imiti yahawe na Muganga Nyakarundi Samuel, Umuyobozi w’Ivuriro Zirumuze ngo yamugiriye akamaro ku buryo yiyumva nk’uwazutse, ati “Nkurikije uko nari meze, nta hantu hazima nari nsigaranye, numvaga iminsi yo kubaho kwanjye ari mike kuko umutwe wari umeze nk’igihaza cyahiye, sinarebaga muri metero ebyiri, imitsi yari itagikora ntabasha kugenda kubera kubyimba ibirenge, nahoraga nishimagura, najyaga kwituma hashize iminsi itandatu, amibe yari yaratobaguye uruhago rwanjye, namaraga kurya maze nyuma nkaza gusanga ibiryo byose byibereye mu kanwa, ariko ubu ibyo byabaye amateka.”

Uyu Nyakarundi Samuel wamuvuye, ngo ni umuganga n’umushakashatsi mu kuvuza imiti gakondo mu buryo buvuguruye, akaba afite n’Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Buzima Rusange (Public Health), ari nayo mpamvu avura akoresheje imiti gakondo, ariko azi neza icyo umurwayi arwaye atari ugupfa gukeka.

Uyu muganga we agaragaza ko atari aho ari ho hose wakura imiti akora, kuko aba yanga abayiyitirira, bityo ngo iboneka aho bakorera mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, inyuma ya parikingi y’abamotari cyangwa ku biro byabo i Kigali, ndetse no ku muhanda ugana ‘La fraicheur’ imbere y’ahahoze isoko ry’imyenda rya Nyabugogo, aho uhita ubona icyapa cyanditseho ngo ‘Ivuriro Zirumuze’ honyine.

Uyu muganga uvuga ko ashishikajwe no guha serivisi z’ubuvuzi bamwe mu bazahajwe n’uburwayi batazi, avuga ko n’ubakeneye yabahamagara kuri telefone 0788863221, 0784647369, 0784647166, 0723250263, cyangwa agasura urubuga rwabo rwa internet :www.zirumuze.com`

JPEG - 113.9 ko
Elifazi agenda atanga ubuhamya ko ubuvuzi gakondo buvuguruye bwamugiriye akamaro
JPEG - 200.9 ko
Umuti wica amibe ukamena n’ibikonoshwa byayo
Follow us
Created by: twitter website widget
Address

ZIRUMUZE Co.

Nyarugenge - Kigali - Rwanda

49 KG 11 Av Nyabugogo.
+250 788 863 221
info@zirumuze.com
www.zirumuze.com

Location
zirumuze.com © 2015 All Rights Reserved