Kigali
+250 788 86 32 21
+250 784 64 73 69 info@zirumuze.com
Musanze
+250 728 86 32 21
+250 784 64 71 66 info@zirumuze.com
Follow Us on:

Yarangije kaminuza none ni umuvuzi gakondo, ashimangira ko budakorwa n’abatarize gusa

Nyakarundi Samuel w’imyaka 47 ufite ivuriro ryitwa ‘ZIRUMUZE’ yabonye agize amahirwe yo kwiga ahitamo gukora ubuvuzi gakondo buvuguruye abikomoye kuri nyirakuru Nyabwisho, we wabikoraga kubera umurage w’ababyeyi be, bidakozwe mu buryo bwiza

Published on: 13 juin 2016

Mu kiganiro na IGIHE, Nyakarundi Samuel ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Ishami ry’Ubuzima Rusange (Santé Publique), akaba ari n’Umuganga wemewe n’Urugaga Nyarwanda rw’Imirimo Ishamikiye ku Buvuzi (RAHPC), yatangaje ko nubwo yarangije kaminuza, agatunga ivuriro na farumasi bya kizungu ndetse akanakorera imiryango mpuzamahanga y’ubuvuzi, yahisemo gukora ubuvuzi gakondo yita ko buvuguruye bwifashisha : ibimera, ibumba, amazi, imyitozo ngororamubiri , inama ku mirire, ibikomoka ku matungo nk’ubuki,amavuta n’ibindi hagamijwe gukingira indwara no kuzivura kuko yasanze n’imiti ya kizungu hafi ya yose ikomoka ku bintu by’umwimerere.

Nyakarundi yagize ati ” nabonaga nyogokuru mbikomoraho avurisha ibimera yarabirazwe n’ababyeyi be, nkabona uburyo abikoramo bushobora gukiza indwara zimwe ariko bukaba bwateza izindi. Numvaga ntabishyigikiye gutanga imiti idafite ibipimo n’isuku ya nyayo, nasabaga Imana ngo izampe kwiga nkosore ayo makosa y’abakurambere bacu mu bijyanye n’ubuvuzi kuko nzi neza ko buvura.”

Uko yinjiye nyabyo mu buvuzi gakondo aretse ubwa kizungu
Igihe yarangizaga icyiciro cya kabiri cya kaminuza yanditse Memoire [soma memwari] ku bushakashatsi yakoze mu kuvura indwara y’Igifu yifashishije ibiribwa nk’ amashu,ingano n’indimu.

Avuga ko icyo gihe amaze kubona ko bishoboka ko gikira, yakomeje ubushakashatsi bwe kugeza ubwo akoze umuti witwa ’rubagantare n’ibiziriko byayo’, umuti kabuhariwe mu kuvura indwara ya Amibe ugasenya n’Ibikonoshwa byayo (Kyste d’Entamoeba Histolitica) mu minsi 8 gusa kandi nta ngaruka mbi uteye ku bawunyoye.

Kuva mu mwaka wa 2008, Nyakarundi amaze kuvura abarwayi 4,500 ba Amibe, muri bo abari hagati ya 80% - 90 % bose barakize.
‘Ntabwo turaguza umutwe...’

Nyakarundi avuga ko ivuriro ‘Zirumuze’ rikorwamo n’abantu bize, bazi ibyo bakora, basobanura buri kintu cyose gihawe umurwayi n’impinduka bimugiraho.

Ukeneye ibindi bisobanuro ku ivuriro ‘ZIRUMUZE’ wabasura aho bakorera mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze mu muryango wa 69 hafi y’aho abamotari bahagarara cyangwa ku biro byabo i Kigali ku muhanda ugana ‘La fraicheur’ imbere y’ahahoze isoko ry’imyenda rya Nyabugogo ku Muhima, uhita ubona icyapa cyanditseho ‘Zirumuze New Life CLINIC’.

Ushobora no guhamagara kuri telefoni igendanwa : 0788863221, 078467369, 0784647166, 0723250263, cyangwa ugasura urubuga rwabo :www.zirumuze.com

JPEG - 339.1 ko
Ku Muhima niho hakorera ivuriro ZIRUMUZE
JPEG - 200.9 ko
Rubagantare, umuti uvura inzoka ya amibe n’ibikonoshwa byayo
Follow us
Created by: twitter website widget
Address

ZIRUMUZE Co.

Nyarugenge - Kigali - Rwanda

49 KG 11 Av Nyabugogo.
+250 788 863 221
info@zirumuze.com
www.zirumuze.com

Location
zirumuze.com © 2015 All Rights Reserved