Kigali
+250 788 86 32 21
+250 784 64 73 69 info@zirumuze.com
Musanze
+250 728 86 32 21
+250 784 64 71 66 info@zirumuze.com
Follow Us on:

Akamaro k’igihwagari (Tournesol – Sunflower)

Published on: 23 août 2016

Igihwagari ni kimwe mu biribwa bikungahaye muri vitamin E irwanya kanseri, ikanakora cyane ku myanya myibarukiro. Igihwagari gikize kandi ku myunyu ngugu, by’umwihariko manyeziyumu n’ubutare (fer –iron), fosifori na kalisiyumu.

Igihwagari gifite akamaro cyane mu gutabara abarwaye indwara zikurikira :

  • Indwara z’imitsi y’amaraso n’iz’umutima
  • Indwara z’uruhu n’ibyuririzi byazo
  • Kirinda gusaza k’umubiri, kikarwanya n’ingaruka zo gusaza k’uruhu, n’indwara z’uruhu, nka eczema, uruhu rwumagaye, uruheri, kigakomeza imisatsi n’inzara
  • Kigabanya kandi kigakumira imvi

Kigira akamaro ku bafite indwara zo mu rwungano rw’ubwonko, nko ku bahangayitse, ku bacitse intege, abadasinzira neza, n’abadashobora kwihanganira ibibabangamiye
Igihwagari kivura diyabete. Ni ugukatagura igitunguru cya onyo n’amashu + indimu + akayiko k’ubuki + ibiyiko 2 by’amavuta y’ibihwagari. Kubirya ku igaburo ry’amanywa, kane mu cyumweru, ukwezi. Wakongeraho amazi watogoshejemo imiteja y’ibishyimbo, amatasi 2 ku munsi.

Igihwagari nticyakagombye kubura ku magaburo y’abarwayi ba diyabete. Igihwagari ni cyiza kandi ni ngombwa ku bagore batwite n’abonsa, abakora imyitozo ngororamubiri, abafite amaraso make cyangwa akennye, abahuye n’imirire mibi, abakirutse vuba indwara zikomeye, muri magufi, abakeneye intungamubiri nyinshi.
Igihwagari kandi ni ingenzi ku barwaye kanseri.

Follow us
Created by: twitter website widget
Address

ZIRUMUZE Co.

Nyarugenge - Kigali - Rwanda

49 KG 11 Av Nyabugogo.
+250 788 863 221
info@zirumuze.com
www.zirumuze.com

Location
zirumuze.com © 2015 All Rights Reserved