Kigali
+250 788 86 32 21
+250 784 64 73 69 info@zirumuze.com
Musanze
+250 728 86 32 21
+250 784 64 71 66 info@zirumuze.com
Follow Us on:

Concombre-Uruboga rwagufasha kugabanya ibiro

Published on: 4 avril 2015

Uruboga rwa concombre ngo ni rwiza ku ruhu ngo kuko rukize ku bintu bishobora kurwanya ibintu byakumisha uruhu ndetse rukaba rugabanya ibiro, nk’uko bitangazwa n’íkinyamakuru le point.

Concombre ni uruboga rufite inkomoko mu Buhinde bw’amajyaruguru, rwatangiye guhingwa kuva mu myaka 3000 muri Asia y’uburengerazuba hanyuma iza kugera mu Bushinwa ndetse no mu bihugu by’Abarabu, ndetse no hirya no hino ku isi, ngo igenda ihagera kubera akamaro kayo ku buzima nko kuba ngo concombre igira uruhare mu byishimo by’umuntu bya buri munsi.

Uru rubuto rubonekamo ubwoko bwinshi, ariko ngo concombre y’icyatsi usanga ari yo iribwa cyane, ikaba iboneka ku isoko kuva mu kwezi kwa gatanu kugeza mu kwa karindwi.

Kuri garama 100, concombre ibonekamo amazi angana na 96%, isukari ingana na garama1,9, karisiyumu ingana na mg 18 ndetse na vitamin B9.

Kuba uru ruboga rukungahaye ku mazi kandi nta mavuta rwifitemo ngo bifasha abantu bashaka kugabanya ibiro. Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri USA, ngo kuba umuntu yarya concombre iminota 15 mbere yo gufata irindi funguro ngo bifasha kugabanya 10% by’amavuta umuntu yaba yariye mu ifunguro rya mu giondo cyangwa se na mbere yaho

Follow us
Created by: twitter website widget
Address

ZIRUMUZE Co.

Nyarugenge - Kigali - Rwanda

49 KG 11 Av Nyabugogo.
+250 788 863 221
info@zirumuze.com
www.zirumuze.com

Location
zirumuze.com © 2015 All Rights Reserved